Duration 18:5

KWIGA KURIRIMBA | PART.3 (Continued) | | IMYITOZO YO GUSHYUSHYA IJWI Ijyanye n'Intambwe 3 Tumaze Kwiga

3 689 watched
0
57
Published 5 Jul 2020

Kumenya Kuririmba Inyajwi Eshanu (Singing The five basic Vowels): Mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi nyinshi tugira Inyajwi Eshanu, Iyo tuziririmbye neza, mu mwanya mwiza mu kanwa kacu, ni bimwe mu by’ingenzi bibyara Ijwi ryiza. Umwitozo: (1) Kuvuga neza Inyajwi Eshanu (I,U,O,A,E) nta gihu kibiherekeje (2) Kuririmba neza Inyajwi Eshanu: mu manota no murwego Diatonic (Reba ku rupapuro rw’imyitozo p.10) - Sol-Sol-Sol-Sol-Sol---: A-E-I-O-U---; La-La-La-La-La---: A-E-I-O-U--- Etc… - Do-Re-Mi-Fa-Sol-Fa-Mi-Re-Do: Mi-,Me-,Ma-,Mo-, Mu--- - Do-Mi-Sol-Mi-Do---Down1/2, wagera aho ushoboye ukaza kubona kuzamuka.. - Kubiririmba kuri Ha! Staccato. - DO-Sol--------------------Fa-Mi-Re-Do-Sol------------ - Kubiririmba ku nyanjwi zose , Umanuka , Uzamuka Urwego Diatonic. - Buri gihe uzirikana Gufata umwuka neza, Kuwusohora neza na Posture nziza. II. BREATHING EXERCISES: (1) Count Cycle (2) Diaphragm 4-4 - Gufata umwuka ukawurekura kuri 4 (3) Diaphragm 4-8 - Gufata umwuka ukawurekura ku 8 (4) Panting - Gufata umwuka ukawurekura uri Kwahagira (5) Hissing - Gufata umwuka ukawurekura usifura amasegonda arenga 25 ugakomeza III. VOCAL WARM UP (EASY EXERCISES) GUSHYUSHYA IJWI BYOROSHYE, BY'IBANZE (1) Hum & Slide (Guhaminga mu nyajwi) Uzamuka/Umanuka urwego rw'amanota (2) Lip Trills (Kuririmba unyeganyeza/Ukoresha iminwa) (3) Lip Trills Arpeggio (Kuririmba unyeganyeza iminwa mu manota atandukanye) (4) Mam,Mam,Mam,Mam, Maaaam, (5) Ii ee aa oo uu (6) Iiyeeyooyaa, aaaaaaa: Bifatanye Gukomeza gukora iyo myitozo inshuro nyinshi kandi bikaba ubuzima bwawe /akamenyero kawe ka buri munsi. Kwirinda guhatiriza no Kunaniza ijwi (Kimwe nuko hari abakinnyi bakora imyitozo nabi mu kibuga maze igihe nyirizina cy'umukino cyagera bakananirwa gukina cg bikabagora. Kwibuka Kunywa amazi menshi, no Kwibuka Posture buri gihe no gukoresha neza Diaphragm mu gihe ukora iyi myitozo. Mu gihe wumva hari ibintu biri kumanuka mu muhogo cg biri kukubangamira mu muhogo, ntawo ukorora, ahubwo urabimira. Nta n'ubwo dukaya. Kumva ko ibyo uri gukora bikuruhura kandi ari byiza cyane, ukumva ubikunze, kandi ukumva ko ubishoboye. Kubisubiramo inshuro nyinshi: Practice, Practice, Practice....... Practice Makes Perfect! Zaburi 104:33 Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo

Category

Show more

Comments - 13